Kwibohora nyako ni ukwigobotora ubukene – Depite Nizeyimana

Depite Nizeyimana Pie akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda na demokarasi UDPR, agaragaza ko kwibohora nyako ari ukwibohora ubukene.

Atangaje ibi mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25 wizihizwa tariki ya 04 Nyakanga buri mwaka, akaba ari ho ahera avuga ko kwibohora ari ukuvanaho icyabuza umuntu kubaho neza.

Yagize ati: “Kwibohora nyako ni ukwigobotora ubukene, ni ukwibohora ku kintu cyose cyakubuza kubaho. Kwibohora nyako ni ukwigira utagombye gutegera amaboko uwo ari we wese”.

Avuga ko nyuma y’aho Umuryango FPR-Inkotanyi ugiriye ku buyobozi hari byinshi byakozwe birimo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda ndetse agashima abaturage uko biteza imbere nko kuba mu rwego rwo kwigira bariyubakiye amavuriro y’ingoboka bakoresheje imiganda, imisanzu n’inkunga y’ubudehe.

Depite Nizeyimana ati: “Kuvuga ko u Rwanda rwibohoye ni ibintu bireberwa mu mibereho y’abanyarwanda aho NST1 (Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7) igaragaza ko 52% by’abaturarwanda bazagezwaho amashanyarazi akomoka ku ngomero, mu gihe 48% bazagezweho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba”.

Depite Nizeyimana avuga ko amashanyarazi Abanyarwanda bafite, bayahereyeho bagashobora kwihangira imirimo no guhanga udushya bityo ngo umubare w’abakennye ugashobora kugabanuka ku kigero kiza.

Ati: “Nyuma y’imyaka 25 ishize ubuyobozi bw’igihugu bwashyize imbere politiki yo kugabanya umubare w’abakennye nkuko byari bikubiye mu ntego z’ikinyagihumbi MDGs. Amashanyarazi akoreshwa n’Abanyarwanda yatumye bashobora gukora bakiteza imbere, bagahanga udushya bityo umubare w’abakennye ukagabanuka”.

Depite Nizeyimana, avuga ko ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) bwagaragaje ko umubare w’Abanyarwanda mu 2016/2017 wari miriyoni 11.8, muri bo, abagera kuri 38.2% bakaba bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

Asaba Abanyarwanda gukomeza guhuza imbaraga zabo bubaka igihugu kandi bakarinda ibyagezweho bafatanyije n’izindi nzego kwicungira umutekano. Ati “Kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere, hakwiye uruhare rwa buri wese mu gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho muri iyi myaka 25”.

Akomeza agira ati: “Ibyagezweho ni byinshi muri iyi myaka 25 tumaze twibohoye, turacyafite byinshi byo gukora kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere, ni yo mpamvu dukwiye kubumbatira ibyo byiza tumaze kugeraho, tukirinda abagishaka kudusubiza inyuma”.

Depite Nizeyimana yifashishije igipimo cya Gini, avuga ko Abanyarwanda bari mu bukene bukabije bavuye ku ijanisha rya 16.3% muri 2013/2014 bagera kuri 16% muri 2016/17. Naho Ubusumbane mu bukungu bwo bwaragabanutse buva kuri 0.447 muri 2013/2014 bugera kuri 0.429 muri 2016/17.

Avuga kandi ko mu bijyanye na Demokarasi hari ibyagezweho nko gusaranganya ubutegetsi, guha umugore ijambo, agahamya ko demokarasi yateye imbere. Ati “Mu myaka 25 ishize demokarasi yateye imbere kuko amashyaka atarijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi arahagarariwe muri Leta ndetse n’abafite ibitekerezo binyuranye mu byiciro byabo barahagarariwe. Umugore afite uruhare mu miyoborere y’igihugu aho mu Nteko Ishinga Amategeko abagore ni 64%, muri Sena ni 38%, muri Guverinoma ni 50%, mu nzego z’ubucamanza ni 49.6% ibi byose byagezweho nyuma y’imyaka 25 ishize”.

Ashimangira ko nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, ngo abanyarwanda bashoboye kwivana mu bukene kubera gahunda z’iterambere Leta yagiye ishyiraho kandi izo gahunda zigashyirwa mu bikorwa. Akomeza ashimira ingabo zari iza RPA zemeye guhara ubuzima zikabohora abanyarwanda.