AMABWIRIZA AGENGA AMATORA YA KOMITE NYOBOZI Y’ISHYAKA RIHARANIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA NA DEMOKARASI “UDPR” YO KUWA 21/8/2022

AMABWIRIZA AGENGA AMATORA YA KOMITE NYOBOZI Y’ISHYAKA RIHARANIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA NA DEMOKARASI “UDPR”
YO KUWA 21/8/2022

IRANGASHINGIRO

Biro Poltiki y’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi “UDPR” ishingiye ku busabe bwa Biro nshingwabikorwa,

Biro Politiki ishingiye ku itegeko nshingiro ry’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi “UDPR” ryo kuwa 13/5/2017 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 16

Yemeje amabwiriza akurikira:

Ingingo ya mbere: icyo amabwiriza agamije

Aya mabwiriza agena uburyo abagize komite Nyobozi ya UDPR batorwa na Kongere y’Igihugu y’Ishyaka hakurikijwe ingingo ya 10 n’iya 19 y’amategeko shingiro ya UDPR.
Komite Nyobozi igizwe n’aba bakurikira:
a. Abagize Biro Nshingwabikorwa;
b. Ba Perezida na ba Visi Perezida ba Komisiyo zo ku rwego rw’Igihugu.
Abagize Komite Nyobozi, batorwa na Kongere y’Igihugu, bagatorerwa igihe cya manda y’imyaka itanu (5) yongerwa rimwe .
Buri muyoboke ugize Komite Nyobozi agomba kuba atuye mu Rwanda.
UDPR iyoborwa na Komite Nyobozi igizwe n’abantu 19 batorwa n’inama nkuru yayo:
a. Abagize Biro Nshingwabikorwa:
1. Perezida
2. Visi perezida wa Mbere
3. Visi Perezida wa 2
4. Umunyamabanga Mukuru
5. Umubitsi

b. Ba Perezida na ba Visi Perezida ba Komisiyo zo ku rwego rw’Igihugu arizo:
1. Komisiyo ya Politiki, amategeko n’ububanyi n’amahanga;
2. Komisiyo y’itangazamakuru n’icengezamatwara;
3. Komisiyo y’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage;
4. Komisiyo ireba imyitwarire;
5. Komisiyo y’ubushakashatsi, ikoranabuhanga, uburezi n’umuco;
6. Komisiyo y’uburinganire n’iterambere ry’Umunyarwandakazi;
7. Komisiyo y’urubyiruko na siporo.

Ingingo ya 2: Gutegura no Kuyobora amatora

Amatora y’abagize Komite nyobozi y ’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi “UDPR”, ategurwa kandi akayoborwa na Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi “UDPR” nkuko biteganywa n’ingingo ya 19 y’amategeko nshingiro y’Ishyaka “UDPR”;
Komite Nyobozi Ishyiraho Komite idahoraho ishinzwe amatora igizwe n’abantu batatu (3) nibura umwe akaba ari umugore,

Ingingo ya 3: Imyitwarire y’abagize Komite ishinzwe amatora

Uri muri komite ishinzwe amatora y’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi “UDPR” abujijwe ibi bikurikira:
-  Gutora no gutorwa
-  Kwerekana ko abogamiye ku mukandida uyu n’uyu
-  Kwiba amajwi
-  Gusoma ibitanditse ku rupapuro rw’itora iyo itora ryakozwe mu nyandiko
-  Kwandika ibinyuranye n’ibyatangajwe
-  Kujya mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida
-  Gutorera undi muyoboke cg kumuhatira uwo atora
-  Igikorwa cyose cyatuma amatora atagenda neza
Urenze kuri aya mabwiriza ahanwa na kongere y’igihugu

Ingingo ya 4: Ibyo ushaka kwiyamamaza aba yujuje

Umuyoboke ushaka kwiyamamariza umwe mu myanya ya komite Nyobozi agomba kuba nibura amaze imyaka 5 ari umuyoboke usanzwe w’Ishyaka UDPR kandi azwi mu Karere akoreramo ibikorwa bya Politiki, azwiho kugira umurava, ubwitange n’ubunyangamugayo, afite imyitwarire myiza mu buzima bwite no mu kazi.
Agomba kandi kuba yubahiriza inshingano z’abayoboke ziteganywa n’amategeko nshingiro n’amategeko ngengamikorere ya UDPR, cyane cyane kwitabira inama z’Ishyaka no gutanga umusanzu w’umuyoboke n’indi misanzu y’ishyaka yemejwe n’inzego z’ishyaka zibifitiye ububasha.

Ingingo ya 6: Uburyo bwo gutanga Kandidatire

Ushaka kwiyamamariza umwe mu myanya ya Komite Nyobozi ya UDPR, atanga Kandidatire ku giti cye mu nyandiko yateguwe na komite ishinzwe amatora.
Iyo nyandiko itanga amakuru yose akenewe, umukandida ayuzuza muri kopi ebyiri (2).
Kandidatire zishobora gutangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bohereza kuri email za UDPR arizo udpr politicalpartyudpr@gmail.com na info@udpr-rwanda.rw

Ingingo ya 7: Igihe cyo gutanga kandidatire

Inyandiko z’abakandida biyamamariza kujya muri Komite Nyobozi zizakirwa ku Biro Bikuru bya UDPR buri munsi kuva kuwa 2/8/2022 Kugeza kuwa 10/8/2022, ibi kandi bizanakurikizwa kubazifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga, bibaye ngombwa komite ishinzwe amatora , ibisabye Komite Nyobozi, ishobora kongera icyo gihe.

Ingingo ya 8: Uburyo bwo kwakira kandidatire

Umunyamabanga Mukuru ateganya Umukozi ku cyicaro cy’ishyaka ushinzwe kwakira kandidatire, wemeza igihe inyandiko itangiwe kandi niba ibisabwa byuzuye.
Umukandida asigarana kopi isinyweho kandi iriho icyemezo ko yakiriwe, itariki n’isaha.
Iyo kandidatire itanzwe mu buryo bwa email , umukozi ushinzwe kwakira kandidatire, asubiza kuri email umukandida amumenyesha ko kandidatire ye yakiriwe.

Ingingo ya 9: isuzumwa ry’amadosiye y’abakandida

Komite Ishinzwe amatora ya UDPR isuzuma niba buri mukandida yujuje ibyangombwa bisabwa kugirango yiyamamarize umwanya runaka

Ingingo ya 10: Kwemeza no gutangaza lisiti y’abakandida

Komite ishinzwe amatora, imaze gusuzuma dosiye ya buri mukandida, yemeza lisiti y’abakandida kuri buri mwanya wiyamamarizwa bitarenze kuwa 12/8/2022
Umukandida ahita amanyeshwa icyemezo cyafashwe kuri kandidatire ye hakoreshejwe uburyo bwose bw’itumanaho bitarenze kuwa 12/8/2022

Ingingo ya 11: Ubujurire bw’utemerewe kujya kuri lisiti y’abakandida

Umukandida utemerewe kujya kuri listi y’abakandida ashobora kujuririra Komite Nyobozi ya UDPR bitarenze iminsi itatu (3) nyuma yuko hatangajwe lisiti y’abakandida.
Komite Nyobozi itanga igisubizo mbere y’itangira rya Kongere, Kikamenyeshwa uwajuriye na Komite Ishinzwe amatora.

Ingingo ya 12: Gukuramo Kandidatire

Umukandida ashobora gukuramo kandidatire ye mbere y’itangira ry’itora ku mwanya yiyamamarijeho. Bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Komite ishinzwe amatora, bishobora kandi gukorwa mu magambo, bigakorerwa imbere y’inteko itora bikandikwa mu nyandikomvugo y’amatora.

Ingingo ya 13 : Gukurwa kuri lisiti y’abakandida

Umukandida ukuyemo kandidatire ye ahita akurwa ku rutonde rw’abakandida
Na none kandi, kubera impamvu zimenyekanye nyuma yo kwemeza lisiti y’abakandida zitewe n’imyitwarire idakwiriye kuranga umuyoboke w’Ishyaka UDPR kimwe no kunyuranya n’aya mabwiriza, komite ishinzwe amatora ikorera raporo komite Nyobozi nayo ikabimenyesha Biro Politiki kugirango ibifateho umwanzuro.

Ingingo ya 14: Itangira ry’amatora

Iyo Komite ishinzwe amatora imaze kumenya umubare w’abagize inteko itora, Perezida wa Komite abimenyesha Kongere, abanza nanone kubaza kongere uburyo buza gukoreshwa mu gutora (Ubwumvikane busesuye, bitashoboka hagakoreshwa amatora; Uburyo bwo gutora ni ugushyira ukuboko hejuru, guhamagara buri muntu cyangwa kwandika) anamenyesha Kongere uburyo amatora aza gukurikirana, hanyuma itora rigatangira.

Ingingo ya 15: Igihe n’aho kwiyamamariza bikorerwa

Mu matora y’abagize Komite Nyobozi, umukandida yiyamamariza imbere y’inteko itora. Nta bikorwa byo kwiyamamaza byemewe gukorwa mbere ya Kongere.
Kuri buri mwanya ugiye gutorerwa, buri mukandida cyangwa umuhagarariye ahabwa igihe kitarenze iminota itatu (3) yo kwiyamamaza kugirango yibwire inteko itora anayigezeho imigabo n’imigambi afitiye Ishyaka.

Ingingo ya 16: Ibibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza

Mu gihe cyo kwiyamamaza buri mukandida abujijwe ibi bikurikira:
1. Gukoresha amagambo agamije gutesha umuntu agaciro
2. Gukoresha imvugo ikurura ivangura iryo ariryo ryose cyangwa amacakubiri hagati y’abayoboke, n’Abanyarwanda muri rusange
3. Gukoresha imvugo igamije guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
4. Kwiyitirira ibikorwa by’Ishyaka
5. Ibindi byose byatuma amatora atagenda neza

Ingingo ya 17: Uburyo bwo gutora

Itora rikorwa hashingiwe ku buryo Inteko itora yumvikanyweho mbere y’uko itora nyir’izina ritangira ubwo buryo ni ubu: (Ubwumvikane busesuye, bitashoboka hagakoreshwa amatora; Uburyo bwo gutora ni ugushyira ukuboko hejuru, guhamagara buri muntu cyangwa kwandika.)

Ingingo ya 18: Kubara amajwi

Kubara amajwi bikorwa ako kanya kuri buri tora rirangiye

Ingingo ya 19: Ijwi ry’imfabusa

Iyo amatora yabaye hifashishijwe impapuro, Urupapuro rw’Itora rutagaragaza ku buryo budashidikanywaho umukandida uwatoye yahisemo kuri uwo mwanya, iryo jwi ribarwa nk’imfabusa.
Urupapuro rw’itora rugaragaye mu ibarura ry’amajwi ko rutandukanye n’izateganyijwe kuri uwo mwanya utorerwa, rukurwamo, ntirubarwe mu mpapuro zakoreshejwe muri iryo tora kandi n’iryo jwi ntiribarwe no mu mpfabusa.

Ingingo ya 20: Gutsindira Umwanya

Umukandida atsindira umwanya yiyamamarije iyo abonye amajwi menshi kurusha abandi bakandida.
Iyo ari umukandida umwe wiyamamaje ku mwanya runaka, atorwa ari uko abonye ubwiganze burunduye bw’amajwi y’abatoye.
Iyo atabonye ubwiganze burunduye bw’amajwi y’abatoye, kongere y’Igihugu nk’urwego rukuru rw’Ishyaka, ibifatira icyemezo uwo mwanya.

Ingingo ya 21: Gutangaza Ibyavuye mu matora

Uko itora rirangiye kuri buri mwanya w’abagize komite nyobozi. Perezida wa Komite ishinzwe amatora atangaza amajwi buri mukandida yabonye, akamenyesha Inteko itora uwatsindiye umwanya umaze gutorerwa, hanyuma itora rigakomeza ku mwanya ukurikiye.

Ingingo ya 22: Kubahiriza Ihame ry’uburinganire hagati y’Abagore n’Abagabo

Ihame ry’uburinganire hagati y’Abagore n’Abagabo riteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo ya 10(40) n’iya 56 rigomba kubahirizwa mu matora y’abagize Komite Nyobozi
Abagore bagomba kuba nibura 30% mu myanya itorerwa.
Komite ishinzwe amatora igomba kubyubahiriza;

Muri Biro Nshingwabikorwa hagomba nibura gutorwamo abagore babiri (2), naho mu bakomiseri hagomba gutorwamo nibura abagore batanu (5).

Ingingo ya 23: Kujuririra ibyavuye mu matora

Kujuririra ibyavuye mu itora ry’abagize komite Nyobozi bishyikirizwa Kongere y’Igihugu itora rikirangira.
Kongere ishobora gufata icyemezo cyo gusubira mu matora y’umwanya umwe cyangwa yose ya komite Nyobozi mbere y’uko kongere irangira.
Kongere y’igihugu ifite inshingano yo kurangiza ibibazo byose birebana n’ubujurire ku matora ya Komite Nyobozi mbere y’uko kongere irangira.

Ingingo ya 24: Kwerekana abatowe

Amatora akirangira, Perezida wa Komite Ishinzwe amatora yereka Kongere y’igihugu abatowe, bakanashyira umukono ku mpapuro z’Abayobozi ba UDPR ziba zateguwe.

Ingingo ya 25: Gukemura ibibazo bitateganyijwe

Ibisabwe na Biro Politiki yateranye igitaraganya, Kongere y’Igihugu nk’urwego Rukuru rw’ishyaka ifite uburenganzira busesuye bwo gufata icyemezo, ku kibazo cyose kivutse kandi kitateganyirijwe uburyo bwo kugikemura muri aya mabwiriza n’andi mategeko agenga Ishyaka.

Ingingo ya 26: Agaciro k’aya mabwiriza

Aya mabwiriza ntavuguruza amategeko y’Ishyaka, ahubwo ayashyira mu bikorwa. Akurikizwa mu matora y’abagize Komite Nyobozi azaba muri Kongere y’Ishyaka UDPR iteganyijwe kuwa 21 Kanama 2022.

Bikorewe i Kigali kuwa 21/5/2022

Hon.Nizeyimana Pie Hon.MUKANKUSI Perrine Hon. Rwigema Gonzague

Perezida Visi Perezida wa Mbere Visi Perezida wa Kabiri