U Rwanda rwagwiriwe n’ibiza by’imvura bihitana abarenga 130

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwemeje ko muri iki gitondo bwari bumaze kumenya abantu 130 bari bamaze guhitanwa n’ibiza bwatewe n’imvura yaraye igwa igateza inkangu n’imyuzure yahitanye n’ibindi bitari bike bikibarurwa.
Iyo mvura yatangiye kugwa kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 igeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, niyo yateje ibiza mu turere tw’iyi Ntara ahibasiwe utwa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Karongi na Rutsiro.

Muri utwo turere imisozi yatengutse isenyera abaturage abandi irabahitana ndetse n’imigezi iruzura irenga inkombe amazi ahitana abandi.
Iyi mvura kandi yateje Ibiza by’inkangu yafunze imihanda ihuza Rubavu n’uduce twa Nyabihu, Rutsiro kuko umuhanda wangirikiye Pfunda ndetse n’indi miranda y’imigenderano yangiritse n’imigezi irimo Sebeya yongeye kuzura irenga inkombe.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente akaba yifatanyije nabo baturage mu gushyingura ababuriye ubuzima muri ibyo biz, akaba yaboneyeho no gutanga ubutumwa bwumukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame wihanganishije ababuriye ababo muri ibyo biza byagiriye igihugu.