You are currently viewing Minisitiri Bizimana yavuze ku rubyiruko ruba mu mahanga rubeshya ko rwarokotse Jenoside rugamije indonke

Minisitiri Bizimana yavuze ku rubyiruko ruba mu mahanga rubeshya ko rwarokotse Jenoside rugamije indonke

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko hari urubyiruko ruba mu mahanga rurimo n’abakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, babeshya ko barokotse Jenoside kugira ngo babikuremo amaronko.

Ibyo yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyari cyateguwe n’Impuzamiryango ya Rwanda Peace Partnership igizwe na Never Again Rwanda, Aegis Trust na Interpeace.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko imiryango itegamiye kuri leta yaba iyo mu Rwanda na mpuzamahanga kuva mu ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo itabaye nshyashya kuko bamwe mu bayibagamo na bo bari bafite ingengabitekerezo y’urwango.

Yatanze urugero ubwo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 21-22 Gicurasi 1994 habereye inama yarimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakoreye ONG mu Rwanda, bakora inama igamije kwiga ku byaberaga mu Rwanda n’icyakorwa.

Banzuye ko ibyabaga atari Jenoside ngo ahubwo ari intambara hagati y’ingabo za Leta na FPR Inkotanyi zikora ubwicanyi ku buryo bungana ndetse ko igikwiye gukorwa ari uko zombi zikwiye kuyihagarika.

Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku rubyiruko rurimo abakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, biganje i Burayi bashinga imiryango igamije gutwikira ibyo ababyeyi babo basize bakoze mu Rwanda.

Ati “Nka Jambo ASBL igizwe n’abana bakomoka ku bakoze Jenoside. […]. Bashaka uko babeshya ko habayeho Jenoside ebyiri, ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari bubi na bwo bwica kugira ngo babashe guhisha ibyaha bya ba se.”

Yavuze ko bakoresha n’andi mayeri yo gushinga ONG bavuga ko zirengera Uburenganzira bwa Muntu bigatuma abaterankunga bazishimira ariko batazi imigambi y’abazishinze.

Yakomeje ati “Badukanye noneho n’indi mvugo yo kubeshya ko barokotse Jenoside. Hari uwitwa Gatebuke Claude na mushiki we Gatebuke Alice baba muri Amerika bashinzeyo ONG yitwa AGLAN babeshya ko barokotse Jenoside.”

Yakomeje avuga ko ayo ari andi mayeri y’abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo biyise abarokotse Jenoside bituma abanyamahanga babagirira impuhwe bakabatega amatwi bakeka ko ari byo koko kandi ari ibinyoma.

Dr. Bizimana yavuze ko we ubwe yikoreye igenzura amenya ko ba Gatebuke bombi bavuka mu Karere ka Rutsiro ahahoze ari Komini Kayove ariko asanga mu muryango wabo nta mututsi wigeze abamo.

Leave a Reply