Abanyamuryango b’umutwe wa politike UDPR bagize commutee nyobozi bagize umwiherero wo kureberahamwe bimwe mubyo biyemeje gukora no kwishimira intsinzi y’umukandida wa RPF inkotanye nyakubahwa Paul Kagame watsinze amatora yo kongera kuyobora u Rwanda ndetse UDPR ikaba yarimushyigikiye muri ayo matora

Atangiza uwo mwiherero perezida wa UDPR Depite Pie Nizeyimana yabanje gushimira abayoboke uburyo bitwaye neza mu matora y’umukuru w;igihugo uburyo bahisemo neza.Bakomeje bongera kwibukiranya amateka yinshingwa rya UDPR, banahuguwe uburyo bajyana nigihe mu gukoresha imbuga nkoranya mbaga dore ko ubu arizo zisigaye zitanga amakuri yihuse Banahuguwe uko umunyapolitike muzima yitwara yaba mu kazi cq muri rubanda ko agomba kuba arintangarugero mu bandi






