You are currently viewing AMAHUGURWA: ABAYOBOZI B’URUGAGA RW’ABAGORE RUSHAMIKIYE KU MUTWE WA POLITIKI MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA BAHUGUWE KURI DEMOKARASI Y’UBWUMVIKANE N’AKAMARO KAYO

AMAHUGURWA: ABAYOBOZI B’URUGAGA RW’ABAGORE RUSHAMIKIYE KU MUTWE WA POLITIKI MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA BAHUGUWE KURI DEMOKARASI Y’UBWUMVIKANE N’AKAMARO KAYO

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryakoze amahugurwa y’Abayobozi b’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki. Aya mahugurwa yabaye ku matariki ya 07- 8 Kamena, muri Hotel Bethany, iri mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba. Yitabiriwe n’abagore 76 baturuka mu Mitwe ya Politiki yose igize Ihuriro, bo mu Turere 7 tugize iyo Ntara.

Abitabiriye aya mahugurwa baganiriye ku mahame y’imiyoborere u Rwanda rugenderaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bakaba barasobanuriwe ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rurangwa n’amahame y’Imiyoborere myiza arimo kubungabunga ubusugire bw’Igihugu, guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya Jenoside n’ihakana ryayo, kubaka Leta igendera ku mategeko, gusangira ubutegetsi, gushingira ku bitekerezo bya politiki binyuranye; guteza imbere umuco w’ibiganiro n’ubwumvikane muri politiki, kudaheza, guteza imbere imibereho myiza, kurwanya ruswa n’akarengane, n’ibindi.

Aya mahame nayo ashingira ku Mahame Remezo u Rwanda rwiyemeje kugenderaho akubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 10.

Abayobozi b’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki mu Ntara y’Iburengerazuba, baganirijwe kandi ku nshingano n’imikorere by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. Bashima ko Ihuriro rihuza Imitwe ya Politiki yose yemewe mu Rwanda, ikaganira kuri politiki na gahunda z’Igihugu, bigakorwa mu bwumvikane, kandi ntihagire Umutwe wa Politiki ubangamira undi, cyangwa ngo uhezwe. Banashimye uburyo Imitwe ya Politiki yose ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. 

Mu gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda, no kubaka demokarasi y’ubwumvikane, abitabiriye amahugurwa biyemeje:

  • Gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rwahisemo;
  • Kwegera abandi bayoboke b’Imitwe ya Politiki bahagarariye n’abaturage muri rusange kugira ngo basobanurirwe amahame y’imiyoborere y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
  • Gukomeza guca akarengane ako ari ko kose;
  • Kuba intangarugero ku bandi baturage baturanye nabo;
  • Kurwanya ubukene no guharanira kwigira;
  • Gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo, no gutoza urubyiruko indangaciro z’Ubunyarwanda.

Leave a Reply