Muri uko kwiyemeza kongera amasezerano y’ubufatanye, Visit Rwanda izakomeza gukorana n’Ikipe ya Paris Saint-Germain, hagamijwe gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’Igihugu kibereye ishoramari mu by’ubukerarugendo ku Mugabane w’Afurika, guteza imbere imikoranire myiza mu bijyanye n’umuco, no kwamamaza ikawa n’icyayi by’u Rwanda.
Mu myaka mikeya ishize gusa, u Rwanda ruteye intambwe ikomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo ku Isi. U Rwanda rufite Pariki y’Ibirunga irimo ingagi ndetse na Pariki y’Akagera irimo Inyamaswa eshanu nini.
Nk’uko byatangajwe na RDB, n’ubwo icyorezo cya Covid 19 cyahungabanyije ubukerarugendo cyane, ariko imbaraga Igihugu cyashyize mu kwimenyekanisha, zatumye ubukerarugendo bwongera kuzamuka nk’uko byari bimeze mu 2019.
Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abakerarugendo basaga miliyoni, binjiza hafi ½ cya Miliyari y’Amadolari, umubare ruteganya kuzamura ukagera kuri Miliyoni 800 z’Amadolari mu 2025.
Paris Saint-Germain ni ikipe yo mu Bufaransa ifite amateka yo kuba imaze imyaka isaga 50 ibayeho kuko yashinzwe mu 1970, ikaba imaze gutsindira ibikombe 47, ikaba yaranakinishije bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamenyekanye cyane ku Isi, harimo Ronaldinho, Beckham, Ibrahimovic, nyuma yaje no gukinisha Messi, Neymar ndetse na Mbappe, abakinnyi batatu beza muri ruhago ku rwego rw’Isi kugeza ubu.
Paris Saint-Germain ifite abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga basaga Miliyoni 190, ikaba iri mu makipe ya mbere akurikirwa n’umubare munini w’abantu.
U Rwanda rwogereye amasezerano n’Ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint-Germain (PSG), igamije kumenyakanisha u Rwanda mu mahanga bumaze imyaka itatu, biyemeje gukomeza ubufatanye bukazagera mu 2025