Amateka ya UDPR

Amateka

Igitekerezo cyabaye intandaro y`ivuka ry`ishyaka UDPR, cyavutse mu mwaka w`1986 binyujijwe mu kinyamakuru gishushanyije cyitwaga KAZAGWA. Icyo kinyamakuru cyari kigamije kwamagana akababaro n`akarengane kakorerwaga bamwe mu bana b`abanyarwanda mu rwego rw`uburezi aho abanyarwanda bamwe batemererwaga kwiga bazira ubwoko bwabo cyangwa aho bavuka, ibyo byose bikaba byari bishyigikiwe n`ubutegetsi bwariho bwarangangwa n`igitugu n`ivangura.

Mu mwaka w`1987, Inama y`ubutegetsi y`ikinyamakuru KAZAGWA, yari ikuriwe na Nyakwigendera Rwabukwisi Vincent, yiyemeje gusimbuza icyo kinyamakuru ikindi gifite ingufu zo kurwanya ibi byarangaga ubutegetsi bwa Habyarimana n`abambari be.
N`uko havutse ubwambere mu Rwanda ikinyamakuru cy`icyamamare cyigenga kitwa KANGUKA. Kubera intera ihambaye icyo kinyamakuru cyasomwagaho, kubera ubushishozi abanditsi bacyo bwabarangaga, cyagize abayoboke benshi maze hatekerezwako bashobora gukora ishyaka, nibwo havutse UDPR, nyuma y`igihe gito mu Rwanda hemewe ko habaho amashyaka menshi, nk`uko byari byemejwe na Perezida w`ubufaransa wariho icyo gihe Francois Mitterent mu nama y`i la Baule mu bufaransa yabaye muri 1990 yahuje ubufaransa na Afrika.
Ishyaka UDPR ryatangiye imirimo yaryo ku mugaragaro tariki ya 29 Ukuboza 1991 muri kongere yabereye kuri Hoteli Boabab i Kigali. Iyo kongere niyo yatoye abayobozi bakuru b`ishyaka aribo:
• Peresida: Rwabukwisi Vincent
• Peresida Wungirije: Nkubiri Sylvere
• Umunyamabanga Mukuru: Mugabe Jean Pierre
• Umubitsi: Semuhungu Chantal
• Umuvugizi: Karangwa Jean Bosco
Itariki ya 29 Ukuboza 1991 ni itariki itazibagirana mu mateka ya UDPR kuko ariho Ishyaka Riharanira Ubumwe bw`Abanyarwanda muri Demokarasi ryifatanyije n`andi mashyaka yar`ahanganye n`ubutegetsi bwa MRND.
Mu gihe ingabo z`Umuryango FPR Inkotanyi zari zihanganye ni za MRND (Mouvoment Revolutionnaire National pour le Developpement) mu majyaruguru y`igihugu, amashyaka yari ahanganye na MRND yaje kugwa mu mutego wo kwirema ibice avukamo ibice byiyise POWER bikaba byari biri ku ruhande rwa MRND. Ayo mashyaka yahatakarije ingufu nyinshi, UDPR ikaba ari ryo shyaka rukumbi ryashoboye gutsinda icyo kigeragezo cya MRND kuko itigeze ivukamo igice cya POWER.
Biturutse ku ireme ry`Ingengabitekerezo y`ishyaka UDPR ubupfura, ubushishozi n`ubuhanga mu kuyobora byaranze abayobozi ba UDPR byatumye abayoboke b`iryo shyaka badacikamo ibice byaba ibishingiye ku moko cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose. Ibyo byatumye abo bayoboke bahigwa bukware n`abambari ba MRND, ku buryo muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, abarenga 85 ku ijana base baguye muri jenoside.
Kuva mu mpindura matwara y`amashyaka menshi yo muri 1990 mu Rwanda, UDPR yagiye yita cyane ku rubyiruko rw`abanyarwanda, UDPR yakomeje kwigisha ubumwe, demokarasi hagamijwe ubutabera n`amajyambere.