Ijambo Nyakubahwa Pie Nizeyimana Perezida wa UDPR yavugiye Gatonde / Nyagatare mu Kwamamaza HE Kagame Paul kuwa 22/7/2017

FPR Oyeeeeeee
Paul Kagame Oyeeeee

Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi ukaba n’umukandida wacu,
Ba Nyakubahwa bayobozi bindi Mitwe ya Politiki yahisemo neza igashyigikira Umukandida watanzwe na RPF-Inkotanyi Nyakubahwa Kagame Paul;

Nkotanyi z’Akarere ka Nyagatare muraho neza !!!!!!!!

Nishimiye amahirwe mpawe n’Umutoza w’Ikirenga, ngo ngaragarize abanyarwanda impamvu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) mbereye umuyobozi, ryahisemo Gushyigikira Nyakubahwa Paul Kagame kandi rikazahora rimushyigikira.

Nyakubahwa Chairman, Ishyaka UDPR kuva ryavuka mu 1991 ryashimye ibitekerezo byiza byungaga Abanyarwada byarangaga FPR-Inkotanyi ku Isonga arimwe Nyakubahwa Chairman,

Kuva icyo gihe kugeza ubu ntiturahindura uwo murongo kandi namwe Nyakubahwa Chairman na FPR- Inkotanyi murangaje imbere uko bucya bukira murushaho kongere imikore myiza:

Nyakubahwa Chairman;

-  Mwazahuye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ubu tugeze kuri 92.5%
-  Mwatubanishije neza n’amahanga: Ambasade zacu zariyongereye, gufasha abanyarwanda batandukanye kubona imirimo mu miryango mpuzamahanga nka EAC, UN, HCR, tubikesha mwe Nyakubahwa Chairman
-  Mu bukungu tugeze heza, mwadukuye kuri GDP per capita 125.69 $ mu 1994
ubu tugeze kuri 738.60$ muri 2016 kandi biracyazamuka tubikesha mwebwe Nyakubahwa Chairman
-  Mu imibereho myiza turi intangarugero: Ndi Umunyarwanda niyo iduhuza , ntitukiragwa n’amoko mwayaciye mu byangombwa, Mwacyuye impunzi, mwagaruye ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, Ubu nta Mwana w’Umunyarwanda uhezwa mu ishuri, Nta munyarwanda Ukirembera mu rugo kubera Politiki nziza ya Mutuelle de santé yazanywe namwe Nyakubahwa chairman, Ikizere cyo kubaho ku munyarwanda ubu kigeze ku Myaka 64.5 kivuye kuri 32 mu 1994, Kugabanya Impfu z’abana n’ababyeyi, Guha Umugore Ijambo, Gufasha by’Umwihariko abasinzwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gira Inka, VUP, Umurenge SACCO, Akarima k’igikoni, Guteza imbere umuco w’Igihugu, Guca Nyakatsi ku nzu no kuburiri, kubaka Imihanda no gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, gutuza abanyarwanda mu midugudu, ,… ibyo byose tubikesha mwe Nyakubahwa Chairman
-  Mu miyoborere myiza: mwimakaje Demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi no gusaranganya ubutegetsi ari nayo mpamvu mpagaze aha Nyakubahwa Chairman
-  Umutekano wacu ni nta makemwa: Mwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, imbibe z’u Rwanda zirinzwe neza, ubu turi gusagurira amahanga niba mbeshya Sudani Yepfo, Centre Africa, Haiti,… bafasha gutanga Ubuhamya
-  Ubutabera;Inkiko Gacaca zaciye imanza nyinshi kandi neza zunga Abanyarwanda, Abunzi bafasha kubanisha abagiranye utubazo tworoheje mu muryango Nyarwanda, inkiko zinyuranye kandi zigenga ubu zikora neza

Ibyo byose tubikesha umukandida mwiza wa RPF Inkotanyi ari nawe wacu Nyakubahwa Kagame Paul, ninde utamushyigikira? Ninde utamutora ngo akomeze aturangaze imbere twikomereze mu iterambere, twikomereze mu mutekano, twikomereze muri gahunda ya gira inka, twikomereze muri gahunda yo kwigira, twikomereze muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, Abana bacu bige baminuze ku buntu, ababyeyi babyarire mu mavuriro abegereye kandi meza ku mafaranga make, imbangukiragutabara hafi yacu, Isuku ibe isoko y’ubuzima amahanga akomeze yigire iwacu.

Ibyo byose mvuze hejuru nibyo byatumye Ishyaka UDPR kuwa 4 Mata 2015 mu nama nkuru yaryo ifata icyemezo cyuko rishyigikiye igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga ngo ingingo ya 101 yazitiraga Rudasumbwa Paul Kagame ihindurwe bityo Abanyarwanda twongere tugire amahirwe yo kongera kuyoborwa namwe Nyakubahwa Chairman.

Nyakubahwa Chairman ntago Ishyaka UDPR ryahagarikiye kugusaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa, ahubwo Twanateye intabwe turabandikira Mwe Ubwanyu Nyakubahwa Chairman tubagaragariza impamvu zifatika UDPR yashingiyeho ibasaba ko mwatugirira impuhwe twe Abanyarwanda by’Umwihariko Abayoboke ba UDPR mukongera kwemera kutuyobora;

Mwarakoze Kwemera Ubusabe bwacu twe n’abandi Banyarwanda basaga 4M basinye babigaragaza.

Sibyo gusa Nyakubahwa Chairman, ubu UDPR twahize kubashakira Amajwi nibura 900000 , uburyo bwo kuyashaka zo sinabuvugira aha hatagira udukopera akazatunyura mu myanya y’intoki akaba yatuma tutagutora 100%.

Mboneyeho gusaba abayoboke bacu bose kwibuka ya gahunda twahanye yo kuzahundagaza amajwi yacu kuwadusubije agaciro HE Kagame Paul kuwa 4 Kanama 2017 tumutora 100%, kandi ko aho buri wese atuye agomba kujya yitabira compaigne za FPR-Inkotanyi no gushishikariza abanyarwanda bose kuzatora HE Kagame Paul.

Nyakubahwa Chairman, Ishyaka UDPR ni Ishyaka ryiganjemo Abajene, Dufite Imbaraga, Dufite ubwenge, Dufite Ubushake; Mbasezeranyije ko aho muzadutuma hose mu rugamba rwo kubaka u Rwanda Twifuza no gukomeza ibyiza twagezeho duhanga n’bindi bishya muri Vision 2050 ko tuzabatumikira kandi neza.

Nyakubahwa Chariman, Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi UDPR ryaragushyigiye, riragushyigikiye kdi rizahora rigushyigikiye.

Mbifurije Ubuzima bwiza , mbifurije compainge nziza , mbifurije itsinzi kuya 4/8/2017.
Murakoze.

Kagame Paul Oyeee