‘Gira Paul Kagame! Ijabo riduhe ijambo’ indamukanyo n’Ishyaka UDPR mu kwamamaza Kagame Paul


Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), ryatangaje indamukanyo yifuriza Abanyarwanda kugira Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu.
Byagarutsweho na Perezida wa UDPR Nizeyimana Pie, ejo ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Nizeyimana uyoboye Ishyaka UDPR, yagaragaje indamukanyo isanzwe ikoreshwa n’Abarwanashyaka ba UDPR.
Ni indamukanyo yatangajwe bwa mbere mu ruhame, ubwo Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yari ahaye umwanya abayobozi b’amashyaka afatanyije na FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwamamaza.
Nizeyimana yagize ati: “Muri UDPR tugira indamukanyo igira iti ‘Gira Paul Kagame !’ tugasubiza tuti ‘Ijabo riduhe ijambo’.ˮ

Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragaje abayobozi b’imitwe ya Politiki ifatanya na FPR Inkotanyi, avuga ko ibyo bigaragaza ubufatanye.
Yagize ati: “Ubufatanye buri muri za ntego eshatu dufite; Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere. Buriya n’abanga u Rwanda bavuga ko bafite n’ibindi bemera bagaruka kuri ibyo ngibyo bitatu.ˮ
Umukandida akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Kagame, yavuze ko nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa ngo Abanyarwanda babyemere hatarimo ibyo bitatu.
Ati “Ni byo duharanira rero, ni byo ari FPR ari abandi bose bafatanyije na FPR, ari Abanyarwanda bose ni byo tugamije, ni byo twifuza kugeraho ku rwego rwo hejuru.ˮ
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku munsi wa Gatatu byakomereje mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.