Umunyamabanga mukuru w’ishyaka UDPR agaruka ku ruhare rwo kugira imitwe ya politike/amashyaka menshi mu gihugu mu iterambere ryacyo


Ni mu kiganiro cyaciye kuri BTN TV cyahuje Umunyamabanga mukuru wishyaka UDPR NGIROWONSANGA Jean Damascene hamwe ninararibonye muri politike muzehe RUCAGU Boniface akaba anabarizwa mu kanama nginshwanama kinararibonye ubwo basubizaga umunyamakuru kuruhare imitwe ya politike igire mu guteza igihugu imbere,
NGIRUWONSANGA yavuze ko imitwe ya politike ifite uruhare runini cyane mwiterambere ry’igihugu kubera ko ibikorwa byinshi byabanyarwanda aribyo bigize iterambere ry’u Rwanda kandi abo banyarwanda bakaba aribo bayoboke biyo bitwe ya politike.
Yakomeje avuga ko niba abayoboke babo aribo batanga imisoro iteza igihu imbere icyo arikimenyetso ko ari uruhare rw’imitwe ya politike igira mu guteza igihugu imbere ku bera ko mu mahame bagira harimo no kuzamura imibereho myiza yabayoboke mu rwego rwiterambere mu byubukungu.