URUBYIRUKO RWO MU MITWE YA POLITIKI IRI MU IHURIRO RWAHAWE ICYEMEZO CY’AMAHUGURWA


Ku itariki ya 20 Mata 2024, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki
ryatanze Icyemezo cy’Amahugurwa ku basore n’inkumi 83 basoje Icyiciro cya 20 cy’amasomo
atangirwa mu Ishuri ry’Ihuriro ryigisha politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership
Academy/ YPLA).
Amasomo yo muri iki cyiciro yakurikiwe n’urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki ruturuka mu
Mujyi wa Kigali n’urwo mu Ntara y’Iburasirazuba. Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 29

Mutarama asoza tariki ya 20 Mata 2024 nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo
guharika Jenoside, no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ahashyinguye bamwe mu
banyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhango wo gutanga Icyemezo cy’amahugurwa, wabereye muri Hotel Lemigo, ku Kimihurura
witabirwa n’abahagarariye Imitwe ya Politiki, abahagarariye abalimu bigisha muri “Youth
Political Leadership Academy/YPLA) n’Ubuyobozi bw’Ihuriro.
Hakurikijwe amategeko agenga iri shuri, abanyeshuri 83 kuri 88, nibo bashoboye kubahiriza
ibisabwa byose, akaba ari bo bahawe Icyemezo cy’amahugurwa. Muribo 42 bigiye mu Mujyi wa
Kigali naho 41 bigira mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu mikorere y’iri shuri, ihame ry’uburinganire
n’ubwuzuzanye ryitabwaho akaba ari nayo mpamvu no mu bakandida basabwa kuza kwiga muri
iri shuri hatumirwa umubare ungana w’abakobwa n’abahungu.

Ku banyeshuri b’Icyiciro cya 20, abigiye mu Mujyi wa Kigali bahawe Icyemezo ni 42 bagizwe
na 47.6% b’abahungu na 52.4% b’abakobwa. Naho kubo mu Ntara y’Iburasirazuba, abahawe
Icyemezo cy’amahugurwa ni 41, bagizwe na 51.2% b’abahungu, na 48.8% b’abakobwa.
Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri Mata 2024, urubyiruko rumaze kwiga muri iri
shuri ni 1,447, rugizwe n’ab’igitsina gabo 50.3%, naho igitsina gore bakaba 49.7%.
Ubuyobozi bw’Ihuriro buteganya ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka uko amikoro
azagenda aboneka.
Muri iri shuri higwa amasomo anyuranye, yibanda ku bumenyi bwibanze muri Politiki;
uruhare rw’Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki mu iterambere rusange ry’Igihugu; uko
abantu baseruka muri politiki, haba mu gihe cy’ihiganwa ndetse no mu gihe
cy’ubukangurambaga rusange. Aba banyeshuri biga kandi isano iri hagati y’amatora
akozwe mu mucyo, imiyoborere myiza, imibereho myiza y’abaturage, n’iterambere
rusange ry’Igihugu. Baganira kandi ku mategeko agenga Imitwe ya Politiki
n’abanyapolitiki mu Rwanda, bakanasobanurirwa indangagaciro zigomba kuranga
abanyapolitiki, muri rusange n’abo mu Rwanda by’umwihariko.
Aba banyeshuri kandi baganirijwe kuri Politiki na gahunda za Leta, bahabwa ibiganiro ku
Amahame Remezo u Rwanda rugenderaho, gitangwa na SENA y’u Rwanda; Ndi
Umunyarwanda, gitangwa na MINUBUMWE; Kwihangira umurimo no guteza imbere
ibikorerwa mu Rwanda, gitangwa na MINICOM; Imiyobore y’u Rwanda Twifuza
n’Icyerekezo 2050, gitangwa na MINALOC; Ingamba za Guverinoma y’u Rwanda mu
kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda, cyane cyane mu rubyiruko, gitangwa na RBC.
Umuhango wo gusoza amahugurwa y’icyiciro cya 20, wayobowe n’Umuvugizi
w’Ihuriro, Hon. Mukama Abbas, washimiye urubyiruko rusoje amahugurwa umurava
n’ubushake bagaragaje bwo kwiga. Abasaba kuzasangiza abandi ubumenyi bungutse
kandi bakajya bakomeza kwihugura kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse kuri politiki,
imiyoborere, n’amateka yaranze u Rwanda.
Yabasabye kuzakomeza kuba abanyapolitiki beza, bagaharanira ubumwe
bw’abanyarwanda bose kuko ari ryo shingiro rya politiki u Rwanda rwahisemo
kugenderaho. Yabasabye kuba intangarugero mu bikorwa byose bitegurwa mu Gihugu,
abashishikariza kuzitabira amatora ateganyijwe kuba muri Nyakanga 2024, bakazatora
neza.