Urubyiruko rusaga 80 rwo mu Mitwe ya Politiki rwasuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guharika Jenoside, runasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero


Tariki ya 20 Mata 2024, Urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro,
rwo mu Mujyi wa Kigali n’urwo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwiga mu Ishuri
ry’Ihuriro ryigisha Politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership Academy
/ YPLA, rwasuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Iyi
Ngoro ikaba iri ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku
Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Muri iyi Ngoro, uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka arebana n’urugamba
rwo guhagarika Jenoside, rugaragarizwa uburyo ubutegetsi bubi kuri
Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwigishije urwango, ivangura, n’amacakubiri;
bugategura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bukanawushyira mu
bikorwa. Uru rubyiruko kandi rwasobanuriwe uburyo ingabo zari iza APR
ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame zafashe icyemezo cyo kurwanya
ingoma y’igitugu, guharika Jenoside no kubohora u Rwanda.
Nyuma yo gusura iyi Ngoro, uru rubyiruko rwakomereje ku Rwibutso rwa
Jenoside rwa Rebero, ruri mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali,
ahashyinguye bamwe mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.

Kuri uru Rwibutso, umukozi wa MINUBUMWE, Madame Nyiracumi Anne
Marie yasobanuriye uru rubyiruko ko abanyapolitiki bishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi ahanini bazize ibitekerezo byabo n’ubutwari bwo kwanga
akarengane bakiyemeza kurwanya ingoma y’igitugu y’ubutegetsi bwa Perezida
Habyalimana Juvenal na Guverinoma ye.
Muri uru rwibutso rwa Rebero hashyinguye abanyapolitiki 12, imibiri yabo
yashoboye kuboneka. Ariko tariki ya 13 Mata 2024, MINUBUMWE ikaba
yaratangaje ko nyuma y’ubushakashatsi yakoze mu gihe cy’imyaka 2, hari andi
mazina y’abanyapolitiki 9 nabo bishwe muri Jenoside, bazajya bibukwa mu
gihe cyo kwibuka Abanyapolitiki tariki.